DR Congo: Centre ya Mushaki muri Masisi yafashwe na M23

Insiguro y’isanamu,

Imisozi y’i Masisi muri Kivu ya Ruguru

Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23 aremeza ko nyuma y’imirwano yahereye mu ijoro ryacyeye ubu bafashe centre ya Mushaki agace k’ingenzi ko muri teritwari ya Masisi y’Intara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo.

Ibice bya Mushaki, Karuba, Kirolirwe n’ahandi muri Masisi kuva muri Werurwe (3) uyu mwaka hari hahawe ingabo z’u Burundi ziri mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) mu rwego rw’amasezerano y’agahenge yari yagezweho.

Ni nyuma y’uko M23 yari yafahe ibi bice bya Masisi mu ntangiriro z’uyu mwaka mbere yo kubishyikiriza ingabo z’akarere zagombaga kuhagenzura.

Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Twabohoye Mushaki kuko abaturage baho, cyane cyane Abatutsi, bari bari mu kaga.”

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.