Ingabo z’u Burundi n’iza Uganda zirava muri DR Congo bitarenze mu kwa mbere

Ahavuye isanamu, EACRF DRC/X

Umutwe w’ingabo z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba zari zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF), uvuga ko ingabo z’u Burundi n’iza Uganda zizaba zamaze kuva muri icyo gihugu bitarenze ku itariki ya 7 Mutarama (1) umwaka utaha.

Ibi bibaye nyuma yuko leta ya DR Congo yanze kongerera igihe ubu butumwa, ivuga ko nta musaruro bwatanze. Igihe cyabwo cyarangiye kuri uyu wa gatanu.

Mu itangazo yasohoye uyu munsi, EACRF ivuga ko abagaba b’ingabo bahuriye mu nama idasanzwe ku wa gatatu, bemeza gukurikiza ibyasabwe na leta ya DR Congo byo gukura ingabo mu burasirazuba bw’igihugu.

Bijyanye n’iyo gahunda yo kuhava, EACRF ivuga ko abasirikare 300 ba Kenya bamaze kuva muri icyo gihugu, mu ntangiriro y’icyo gikorwa.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.