DR Congo: Moïse Katumbi na Felix Tshisekedi bakomeje guhatana mu kwiyamamaza

Insiguro y’isanamu,

Moise Katumbi na Felix Tshisekedi nibo bakandida bahabwa amahirwe menshi kugeza ubu mu matora azaba kuwa gatatu utaha

Abakandida babiri bahabwa amahirwe kurusha abandi mu matora ya perezida wa DR Congo none kuwa gatatu byari biteganyijwe ko biyamamariza mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasaï-Central.

Ariko Moïse Katumbi yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) kubera urugomo rwabaye ejo aho yariho yiyamamariza asubitse ukwiyamamaza i Kananga.

Katumbi yavuze ko amashusho, amasasu nyayo ya polisi, n’abatangabuhamya byerekana ko “ibyabaye [i Kananga] byari byateguwe…bigamije kugera ku cyaha”.

Yasabye ko abateguye ibyabaye i Muanda bagomba kumenyakana, bagakurikiranwa kandi bagahanwa.


Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.