Imvo n’Imvano ku myiteguro y’amatora muri DR Congo
Imvo n’Imvano ku myiteguro y’amatora muri RD Congo
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 16 z’ukwa 12 mu 2023. Birumvikana ko tujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu minsi ine iri imbere, Abanye-Congo bagera kuri miliyoni 40 bazaba bari gutora abayobozi bashya barimo umukuru w’igihugu, abashingamateka, abakenguzamateka n’abakuru b’uturere.
Umukuru w’igihugu ucyuye igihe Félix Tshisekedi araharanira kuzayobora ikindi kiringo cya kabiri kizamara imyaka itanu. Ahanganye n’abandi 21 ariko abakomeye muri bo ni Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Denis Mukwege.
Bose hamwe bari 26 ariko bane bava mu irushanwa baha amajwi yabo Moïse Katumbi. Muri abo harimo Adolphe Muzito wahoze ari umushikiranganji wa mbere.
Urunana rwa FCC ruyobowe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu Joseph Kabila rwo rwanze kujya muri aya matora.
Abo biyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu bose uko ari 26 bagombye gutanga amafaranga y’amanyecongo agera kuri miliyoni 160, ni ukuvuga ibihumbi 60 by’amadolari y’Amerika.
Muri bo kandi harimo abagore babiri.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku itariki ya 19 z’ukwezi gushize kwa 11, bikazarangira kuri 18 z’uku kwezi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwari buhasanzwe barega leta n’akanama gashinzwe amatora (CENI) ko bakoze uburiganya mu gutegura aya matora, bakanababuza ubwisanzure bwo kwiyamamaza. Ibi ariko leta n’akanama gashinzwe amatora barabihakana.
Ikindi kibazo kivugwa muri aya matora ni icy’umutekano.
Iki kibazo cyanatumye uwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu Moïse Katumbi ahagarika ku wa gatatu bimwe mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu mijyi ya Kananga na Tshikapa, mu ntara za Kasai na Kasai Oriental, nyuma yaho abashinzwe umutekano barasiye ku bakunzi be bari baje kwitabira imyiyamamazo ye yaberaga i Muanda ku wa kabiri w’iki cyumweru.
Hari uturere amatora atazashobora kuberamo nka Kwamouth, Masisi na Rutshuru kubera imirwano ihabera.
Hari n’ikibazo cy’ubukungu. Kuva uyu mwaka utangiye, ifaranga rya Congo ryataye agaciro kw’idolari, hagati ya 15 na 20 kw’ijana.
Bibiri bya gatatu by’Abanye-Congo bibayeho munsi y’amadolari abiri n’igice ku munsi.
Ese ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kugenda gute?
Ese ibyo birego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bifite ishingiro?
Mu karere k’uburasirazuba bwa Congo se ho byifashe bite? Dore ko muri Kivu y’Epfo bazatora ariko muri Kivu y’Amajyaruguru hari abatazatora.
Iki kiganiro ngiye kukibagezaho ndi hano i Londres, ariko ndi kumwe na mugenzi wanjye Prime Ndikumagenge uri i Kinshasa ku murwa mukuru wa Congo.
Prime Ndikumagenge afite abatumire bari kumwe aho twashinze studio i Kinshasa.
Nanjye Félin Gakwaya, mfite abatumire babiri, umwe i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, undi i Uvira muri Kivu y’Epfo.
Crédit: Lien source


Les commentaires sont fermés.