FARDC yikomye Nyota Television yo muri DR Congo, yo ikavuga ko bayibeshyeho

Insiguro y’isanamu,

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane kuva kuri Noheli muri DR Congo ni aho igisirikare cy’igihugu cyavuze ko cyihanije Nyota Television n’ibindi binyamakuru kubera inkuru zo “guhungabanya, guca intege no gucamo ibice igisirikare”.

Mu itangazo umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yasomye yitsa cyane kubyo avuga, Gen.Maj. Sylvain Ekenge yavuze ko hashize igihe “Nyota Television n’ibindi binyamakuru bimwe bikorera umwanzi bikwiza inkuru z’ibinyoma” ku gisirikare.

Yongeraho ko kubera ibyo, igisirikare gishobora “gufata ingamba zishoboka kugira ngo imbaraga z’itegeko zubahirizwe.”

Radio Okapi ya ONU n’ibindi bitangazamakuru bivuga ko Nyota Television ari iy’umukandida perezida Moïse Katumbi ikorera mu ntara ya Katanga.


Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.