Boxing: Martin Bakole wa DR Congo yakoze amateka y’umunyafurika wabaye uwa mbere ku rutonde rwa WBA

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu,

Martin Bokole amaze gukina imikino 21 atsindwamo umwe gusa

Umunye-Congo Martin Bakole yafashe umwanya wa mbere ku isi mu iteramakofe mu cyiciro cy’abaremereye cya World Boxing Association (WBA), umunyafurika wa mbere ufashe uyu mwanya.

Martin Bakole Ilunga w’imyaka 30 wavukiye mu mujyi wa Kananga mu ntara ya Kasai-Central ubu afite umuhigo w’imikino 20 amaze gutsinda agatsindwa umwe gusa yatsinzwemo na Michael Hunter.

Kuba yarabashije gutsinda abakinnyi b’ibihangange nka Tony Yoka ndetse n’umunyakameruni Carlos Takam yatsinze mu minsi ishize muri Arabia Sawudite byamufashije kugera ku mwanya wa mbere wa WBA mu gihe yamaze hafi umwaka wose ari nimero ya kabiri kuri WBA.

Uyu mukino w’iteramakofe ku isi ufite impuzamashyirahamwe enye (4) zitandukanye zikomeye zitegura amarushanwa yazo n’urutonde rwazo, izo ni World Boxing Council(WBC), International Boxing Association(IBF), World Boxing Organization (WBO), na World Boxing Association (WBA) ari nayo nkuru yashinzwe mu 1921.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.