DR Congo: ‘Ingabo zishyize hamwe’ – SADC ‘yinjiye mu mirwano’ – M23

Ingabo z’ibihugu by’ihuriro SADC zinjiye ‘byeruye’ mu mirwano n’inyeshyamba za M23, nk’uko bitangazwa n’umukuru w’uyu mutwe.

Bertrand Bisimwa ukuriye igice cya politike cya M23 yatangaje kuri X – yahoze ari Twitter – ko guhera ejo [ku cyumweru] izo ngabo za SADC (Southern African Development Community) zatangiye gufatanya n’ingabo za leta ya RD Congo hamwe n’imitwe yindi yari isanzwe ikorana nazo.

Bisimwa yanditse ati: “Kuva ejo ubwo bufatanye bushya bwakoresheje intwaro za muzinga ziremereye, indege z’intambara, drones, n’ibifaru mu kurasa buhumyi ibice bya Karuba, Mushaki, no hafi yaho”.

Bisimwa avuga ko ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku basivile.


Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.