DR Congo: Leta irizeza abaturage ko Goma itazafatwa na M23

Ahavuye isanamu, Presidence RDC

Insiguro y’isanamu,

Jean Piere Bemba atangaza ibyaganiriwe mu nama nkuru y’umutekano ya DR Congo yateranye kuwa mbere nimugoroba

Minisitiri w’ingabo wa DR Congo yatangaje ko “ibintu byose byateguwe kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa”, mu gihe ubu bivugwa ko uyu mujyi wamaze kugotwa ku gice cyose cy’ubutaka n’umuhanda mukuru wari usigaye ugezayo ibicuruzwa byinshi ukaba ugenzurwa n’umutwe wa M23.

Jean Pierre Bemba yatangaje biriya nyuma y’inama nkuru y’umutekano yateranye i Kinshasa ikuriwe na Perezida Felix Tshisekedi kuwa mbere nimugoroba, nk’uko ibiro bya perezida bibitangaza.

Iyi nama yize by’umwihariko ku “ibibazo byihariye ku gisirikare muri ‘operations’ zirimo kuba muri Kivu ya Ruguru”, nk’uko Bemba abivuga.

Yavuze ko abari muri iyi nama batanze ubutumwa, cyane cyane ku baturage, ko hateguwe uburyo bwose ngo umujyi wa Goma udafatwa.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.