AfCON2023: Abakinnyi ba Les Leopards ya DR Congo barasaba amahoro iwabo mbere y’umukino wa demi-finale

Insiguro y’isanamu,

Kuva mu kwezi gushize ikigo Fonarev cyakomeje gukoresha ikipe y’igihugu iri muri Côte d’Ivoire mu gutanga ubutumwa ku bibera muri DR Congo

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Les Leopards ya RD Congo bakoresheje imbaraga z’ijambo ryabo mu gusaba amahoro mu gihugu cyabo, no kwifatanya n’abagirwaho ingaruka n’intambara n’ubwicanyi bivugwa mu burasirazuba bw’igihugu.

Ikipe ya RD Congo yashimishije benshi mu bakunda umupira w’amaguru mu karere nyuma yo kwitwara neza ikaba igeze muri 1/2 cy’igikombe cya Africa, kuwa gatatu kuri Stade Olympique Alassane Ouattara i Abidjan ikazakina na Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa.

Bavuga kandi ko “uyu mwambaro w’ikipe ntituwambarira gutsinda gusa, ahubwo abahohotewe bose muri RDC”.


Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.