DR Congo: Leta irashima ubutwari bwa FARDC i Sake

Insiguro y’isanamu,

Abasirikare ba DR Congo

Leta ya DR Congo yatangaje ko ituze ryagarutse muri ‘centre’ ya Sake muri Masisi nyuma y’uko abantu basaga ibihumbi kuwa gatatu bayivuyemo bagahunga berekeza i Goma.

Minisiteri y’itumanaho yatangaje ko leta ishimira ingabo za FARDC ku gitero cyo kwigaranzura, “cyakoranywe ubutwari no kwiyemeza kandi kikagarura ituze mu mujyi wa Sake”.

Abaturage benshi b’iyi ‘centre’, iri kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, kuva kuwa gatatu ku gasusuruko barahunze nyuma y’imirwano ikomeye ku misozi ikikije iyi ‘centre’ ya Sake iri mu kibaya gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.

Kuwa gatatu umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ibirindiro by’ingabo za leta ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n’indi ikikije Sake. Ntibizwi neza niba ingabo za leta zisubije iyo misozi.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.