‘Turasunika uko dushoboye ngo tugere ku mahoro’ – Ambasaderi wa Israel muri DR Congo

Ahavuye isanamu, Vice-Primature/RDC

Insiguro y’isanamu,

Ambasaderi Shimon Solomon yakiriwe na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba kuwa kane

Ambasaderi wa Israel muri DR Congo yatangaje ko hashize iminsi ibiri bashyira imbaraga ku buryo ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo, kandi bifuza ko iki gihugu kiganira n’u Rwanda.

Nyuma y’ikiganiro na minisitiri w’ingabo wa DR Congo Jean Pierre Bemba kuwa kane i Kinshasa, Ambasaderi Shimon Solomon uhagarariye Israel muri Angola, DR Congo na Mozambique, yabwiye abanyamakuru ko Israel ishimangira akamaro k’ibiganiro mu gukemura aya makimbirane.

Mu mashusho yatangajwe n’ibinyamakuru bya DR Congo, Solomon yumvikana agira ati: “Turatekereza ku mahoro, kandi turifuza ko amaherezo tuzarangiza iki kibazo mu biganiro, hatamenetse amaraso, hatabaye intambara.”

Intambara ariko zikomeje guca ibintu hagati ya M23 n’ingabo za leta, kuwa kane imirwano yarakomeje mu turere twa Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo n’ibice bya Masisi. Abaturage ibihumbi bakomeje kuva mu byabo bahunga.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.