DR Congo – Kinshasa: Polisi yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambya bamagana uburengerazuba

Insiguro y’isanamu,

Leta ya DR Congo yakajije umutekano hanze ya za ambasade z’ibihugu byo mu burengerazuba

  • Umwanditsi, Emery Makumeno na Wedaeli Chibelushi
  • Igikorwa, BBC News, i Kinshasa n’i London

Polisi y’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya imbaga y’abigaragambya bamagana za leta zo mu burengerazuba bw’isi.

Abigaragambya bashinja izo leta kunanirwa gukoresha ijambo zifite ku Rwanda mu rwego rwo guhagarika inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

U Rwanda rushinjwa henshi, nko muri raporo z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), gufasha inyeshyamba za M23, ibyo rwo ruhakana.

Ku wa mbere, abigaragambya barakaye batwitse amabendera y’Amerika n’Ububiligi, bwahoze bukoloniza DR Congo.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.