Abagaba b’ingabo z’ibihugu bya SADC ziri muri ziri muri DR Congo kongeraho uw’u Burundi bahuriye i Goma

Ahavuye isanamu, ACPCongo

Insiguro y’isanamu,

Umugaba w’ingabo za Africa y’Epfo General Rudzani Maphwanya kuwa kane yakiriwe i Goma

Abagaba b’ingabo z’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi, Tanzania n’u Burundi bageze mu mujyi wa Goma mu nama igomba kubahuza, nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yabyemereye BBC.

Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ni bimwe mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afrika y’amajyepfo uzwi nka SADC byohereje abasirikare n’ibikoresho gufasha ingabo za leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23. U Burundi nabwo abasirikare babwo bivugwa ko barimo gufasha ingabo za leta ya Congo muri iyi mirwnao, n’ubwo abategetsi ba Gitega bo bagiye babihakana.

Col. Guillaume Ndike Kaiko umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu ya Ruguru mu butumwa bwanditse yemereye BBC ko abagaba b’ingabo b’ibyo bihugu koko bageze i Goma kuwa kane, gusa abajijwe ibiri kuri gahunda y’inama yabo yasubije ati: “[Reka] dutegereze”.

Ibiro ntaramakuru bya Congo bivuga ko uwageze bwa mbere i Goma kuwa kane ari umukuru w’ingabo za Tanzania Gen Jacob John Mkunda hamwe n’intumwa y’umugaba w’ingabo za Malawi.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.