DR Congo – Goma: Nyuma y’inama y’abagaba b’ingabo, i Masisi imirwano y’ingabo na M23 yubuye

Insiguro y’isanamu,

Gen. Jacob John Mkunda umugaba w’ingabo za Tanzania na Gen Rudzani Maphwanya w’ingabo za South Africa mu nama i Goma

Urusaku rw’imbunda ziremereye rwongeye kumvikana mu bice bitandukanye bya Mweso na Mabenga muri teritwari ya Masisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nk’uko bamwe mu bari hafi yaho babivuga.

Inyeshyamba za M23 zatangaje ko mu gitondo uyu munsi ingabo za leta zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo, ingabo zo mu bihugu bimwe by’ihuriro SADC hamwe n’u Burundi zabagabyeho ibitero zikoresheje imbunda za muzinga n’ibifaru by’intambara.

Iyi mirwano yubuye nyuma y’igisa n’agahenge kabaye ejo ku cyumweru mu karere k’imirwano ka Masisi ahegereye Sake. Hari kandi nyuma y’inama y’abagaba b’ingabo za bimwe mu bihugu by’ihuriro SADC byohereje ingabo muri DR Congo.

Aba bagaba b’ingabo z’u Burundi, RD Congo, Malawi, South Africa na Tanzania bahuriye i Goma mu mpera z’icyumweru gishize, banasuye agace ka Mubambiro ku nkengero za centre ya Sake.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.