Bamwe mu barwanyi bakuru b’umutwe wa M23 mu mezi yashize
Umutwe wa M23 uvuga ko wafashe ‘centre’ ya Nyanzale muri teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano imaze iminsi ibiri.
Umuvugizi w’uyu mutwe yabibwiye BBC ko »umwanzi yahunze ».
Uruhande rw’igisirikare cya DR Congo rwagenzuraga iyi centre kugeza kuwa mbere ntirwashimye gusubiza BBC ku bivugwa na M23 ko yafashe Nyanzale.
Gusa Maj Gen Chico Tshitambwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara yemereye ibiro ntaramakuru Reuters ko Nyanzale yafashwe na M23.
Lt Col Willy Ngoma – uherutse gufatirwa ibihano na ONU – yabwiye BBC ati: “Ubu turi i Nyanzale, umwanzi yahunze asiga akoze ibyaha bitandukanye”.
Imirongo itameze neza ya telephone ntiyatumye asubiza ibindi bibazo BBC yamubajije ku buryo iyo ‘centre’ bayifashe.
Gusa mu nyandiko, Willy Ngoma yavuze ko « abaturage benshi bari bahunze imirwano ubu bagarutse ».
Nyanzale muri macye
‘Centre’ ya Nyanzale iri ku muhanda w’ibanze uva i Sake muri Masisi uhuza uduce twa Sake, Mweso, ukazamuka Kanyabayonga na Rutshuru gukomeza mu majyaruguru kugera mu mujyi wa Butembo muri iyi ntara ya Kivu ya Ruguru.
Nyanzale kandi iri hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro bizwi nka Somikivu biri mu gace kitwa Lueshe ahavumbuwe – mu myaka ya 1960 – amabuye y’agaciro ya nobium y’ubwoko budasanzwe bahaye izina rya Lueshite.
Imirwano ya Nyanzale yavuzwe cyane kuwa mbere w’iki cyumweru yatumye abantu batari bacye bava mu byabo berekeza mu majyaruguru muri teritwari ya Lubero, nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo bibivuga.
Uyu muvugizi wa gisirikare wa M23, yabwiye BBC ko aho Nyanzale ariho Gen Sultani Makenga ukuriye abarwanyi ba M23 akomoka, ko « hari inzu ya se, ba nyriasenge, inshuti ze, ishuri rye n’imirama ye ».
Ibinyamakuru bimwe muri Congo byemeje none kuwa gatatu ko centre ya Nyanzale yafashwe na M23.
Kuva mu mpera za 2021 intambara hagati ya M23 n’ingabo za leta (ku ifoto) zongeye kubura mu ntara ya Kivu ya ruguru
M23 ivuga ko itagamije kwigarurira uduce twa Congo ahubwo ifata ahantu kuko ingabo za leta zitera ibirindiro byayo ari ho ziturutse bityo ikagenda yagura aho ifata.
Ingabo za leta muri iki gihe zifatanyije mu ntambara n’ingabo za SADC zavuye mu bihugu bya Africa y’epfo, Malawi na Tanzania, hamwe n’ingabo zavuye mu Burundi.
Umutwe wa M23 uzengurutse ibice bikikije umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru – Goma – kuva i Kibumba mu majyaruguru muri teritwari ya Nyiragongo, kugera i Sake mu burengerazuba muri teritwari ya Rutshuru, mu gihe mu burasirazuba hari u Rwanda n’ikiyaga cya Kivu mu majyepfo.
Inzobere za ONU, imiryango y’ibihugu, n’ibihugu bitandukanye bivugwa ko M23 ifashwa mu buryo butaziguye n’ingabo z’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana. Mu gihe Izo nzobere n’ibihugu bivuga ko ingabo za Congo nazo zifatanya n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, ibyo Kinshasa nayo ihakana.
Iyi ntambara yongeye kubura mu 2021 imaze gutuma abantu babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru gusa.
Umujyi wa Goma wonyine uzahajwe n’ibibazo by’inkambi z’impunzi ziwukikije mu burengerazuba n’amajyaruguru kandi zikomeza kwaguka umunsi ku wundi.
Imiryango ifasha imbabare ivuga ko imibereho y’izi mpunzi yifashe nabi cyane kubera ubucye bw’imfashanyo iboneka ugereranyije n’uko bangana.
Mu itangazo wasohoye ku wa mbere, umuryango w’ibihugu by’i Bulayi, EU ,wavuze ko “nta gisubizo cya gisirikare” kizaboneka kuri iyi ntambara, ko ahubwo igisubizo gishoboka ari “icya politike gusa” kandi ko kigomba kugerwaho “mu biganiro bifunguye hagati ya DRC n’u Rwanda mu gukemura impamvu muzi z’iyi ntambara”.
Hashize imyaka hari imihate itandukanye yo gusoza iyi ntambara binyuze mu nzira y’ibiganiro ariko nta musaruro biratanga kugeza ubu.
Crédit: Lien source


Les commentaires sont fermés.