Akanama ka AU kashyigikiye ingabo za SADC zoherejwe muri DR Congo

Ahavuye isanamu, SADC SECRETARIAT/ X

Insiguro y’isanamu,

Ubutumwa bw’ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Congo buyobowe na Jenerali Majoro Monwabisi Dyakopu (ibumoso) wo mu ngabo z’Afurika y’Epfo

Akanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) kashyigikiye ubutumwa bw’ingabo z’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) buri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha icyo gihugu kurwanya inyeshyamba za M23.

Mu nama yako ku wa kabiri yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ako kanama kavuze ko AU ishimangiye ko ishishikajwe n’ubusugire bwa DRC no kutavogerwa kw’ubutaka bwayo.

Ako kanama kavuze ko gahangayikishijwe bikomeye n’ibitero bishya bya M23 mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko kamaganye bikomeye imitwe ya M23, ADF, FDLR n’iyindi yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Uku gushyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC bishobora kuganisha no ku kuba bushobora guterwa inkunga na AU.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.