DR Congo – Rwanda: Kagame nawe ‘yemeye guhura na Tshisekedi’, ikiganiro cyabo ubu cyamera gite?

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y’isanamu,

Mbere y’uko ibintu bimera nabi, mu mpera za 2021 aha Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bari bahuriye i Bruxelles

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi bazahura ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza, kugira ngo bakemure ikibazo hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola.

Ni ibyavuye mu nama yahuje Perezida Kagame na Perezida João Lourenço wa Angola kuwa mbere i Luanda ngo baganire ku makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Urugendo rwa Kagame muri Angola rwakurikiye urwo Tshisekedi yahagiriye mu byumweru bibiri bishize ku butumire bw’uyu muhuza Lourenço, aho Tshisekedi yemeye guhura na Paul Kagame.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Kagame na Lourenço “bemeranyije ku ntambwe z’ingenzi mu gukemura impamvu muzi z’intambara”, ntibyemeje uko guhura na Tshisekedi kwavuzwe n’uruhande rwa Angola.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.