Intambara muri DR Congo: Sake ‘yabaye isibaniro’ ni ho leta yaciye umurongo?

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite umutwe wa M23 yagaragaye ku mashusho avuga ko “ingabo zanjye zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake”, kuva icyo gihe M23 ntirabasha gufata ‘centre’ ya Sake.

Kuva icyo gihe iyi ‘centre’ yakomeje kuba isibaniro ry’impande zirimo kurwana mu burasirazuba bwa DR Congo hakoreshwa cyane cyane kurasana ibitwaro bya muzinga.

Kuva mu gitondo kare kuri uyu wa gatatu imirwano yongeye kubura ku misozi ikikije Sake n’inkengero zayo nk’uko amakuru agera kuri BBC abyemeza.

Kuki M23 idafata Sake nk’uko yafashe ahandi?

Bitandukanye n’utundi duce tw’intara ya Kivu ya Ruguru inyeshyamba za M23 zagiye zigarurira kuva muri teritwari za Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, aho tumwe na tumwe badufashe nta mirwano ibaye, Sake ho si ko byagenze.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.