Uganda: Abanyeshuri batatu bashimuswe mu gitero ku ishuri batorotse

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu,

Bamwe bapfuye ubwo abateye batwikaga inzu yo kuraramo bari barimo

Abanyeshuri batatu muri batandatu bashimuswe n’abagabye igitero ku ishuri ryo mu burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa Kamena batorotse, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor kitari icya leta.

Iki kinyamakuru cyo muri Uganda ku wa gatatu cyasubiyemo amagambo y’umuvugizi w’ingabo za Uganda (UPDF), Brigadiye Jenerali Felix Kulayigye, agira ati:

« Ni ukuri, abanyeshuri batatu batorotse inyeshyamba za ADF [Allied Democratic Forces].

« Zari zambutse zijya muri DR Congo, kandi ibi ni ukubera igitutu cyinshi zokejwe n’abasirikare ba UPDF ».

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.