Umusirikare wa Kenya yiciwe mu gitero cya ‘mortar cy’inyeshyamba’ muri DR Congo

Insiguro y’isanamu,

Ingabo z’akarere zikomeje kunengwa bikomeye na leta ya DR Congo kubera kunanirwa guhagarika urugomo mu burasirazuba bw’igihugu

  • Umwanditsi, Wycliffe Muia
  • Igikorwa, BBC News, Nairobi

Umusirikare wa Kenya wo mu ngabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba (EACRF) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba.

Umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yabwiye BBC ko uwo musirikare yapfuye ku wa kabiri mu mirwano hagati y’ingabo za EACRF n’inyeshyamba za M23 yabereye mu gace ka Kibumba.

Abategetsi ba Kenya nta cyo bahise babitangazaho.

Mu itangazo, EACRF yavuze ko uwo musirikare wa Kenya yakomeretse bimuviramo urupfu aho yari yashyizwe mu kazi i Kanyamahoro, hafi y’i Kibumba, kuri kilometero 15 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Goma.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.