DR Congo: Urukiko rwemeje kandidatire za Katumbi na Tshisekedi mu matora ya perezida

Urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwemeje kandidatire zose z’abakandida-perezida zari zatangajwe by’agateganyo n’akanama k’amatora k’icyo gihugu.

Inteko y’abacamanza yateranye ku wa mbere nyuma y’ibirego byari byatanzwe n’abarimo Noël Tshiani na Junior Tshivuadi, abo bombi bashakaga kuburizamo kandidatire y’umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi. Urukiko rwavuze ko icyo kirego cyakiriwe ariko ko nta shingiro gifite.

Tshiani yari yavuze ko Katumbi yari asanzwe afite ubundi bwenegihugu butari ubwa DR Congo igihe yabonaga icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Congo, nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byaho.

Urukiko rwanemeje kandidatire ya Perezida Félix Tshisekedi. Seth Kikuni yari yatanze ikirego asaba kuburizamo kandidatire ya Tshisekedi kubera gukoresha amazina atandukanye.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.