Abagaba b’ingabo z’ibihugu bya SADC ziri muri ziri muri DR Congo kongeraho uw’u Burundi bahuriye i Goma
Ahavuye isanamu, ACPCongo
Umugaba w’ingabo za Africa y’Epfo General Rudzani Maphwanya kuwa kane yakiriwe i Goma
Abagaba b’ingabo z’ibihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi, Tanzania n’u Burundi bageze mu mujyi wa Goma mu nama igomba kubahuza, nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yabyemereye BBC.
Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ni bimwe mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afrika y’amajyepfo uzwi nka SADC byohereje abasirikare n’ibikoresho gufasha ingabo za leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23. U Burundi nabwo abasirikare babwo bivugwa ko barimo gufasha ingabo za leta ya Congo muri iyi mirwnao, n’ubwo abategetsi ba Gitega bo bagiye babihakana.
Col. Guillaume Ndike Kaiko umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu ya Ruguru mu butumwa bwanditse yemereye BBC ko abagaba b’ingabo b’ibyo bihugu koko bageze i Goma kuwa kane, gusa abajijwe ibiri kuri gahunda y’inama yabo yasubije ati: “[Reka] dutegereze”.
Ibiro ntaramakuru bya Congo bivuga ko uwageze bwa mbere i Goma kuwa kane ari umukuru w’ingabo za Tanzania Gen Jacob John Mkunda hamwe n’intumwa y’umugaba w’ingabo za Malawi.
Abandi bageze i Goma ni Gen Christian Tshiwewe umugaba mukuru w’ingabo za RD Congo, umugaba w’ingabo za Afurika y’Epfo General Rudzani Maphwanya, hamwe na General Prime Niyongabo umugaba w’ingabo z’u Burundi, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Congo bibivuga.
Imirwano yo mu kwezi gushize mu nkengero za centre ya Sake yatumye abantu ibihumbi bava mu byabo barahunga
Aba basirikare bakuru i Goma bakiriwe na Lt Gen Fall Sikabwe ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, hamwe na Maj Gen Peter Cirimwami guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru.
Biteganyijwe ko aba bagaba b’ingabo baganira ku ntambara ingabo zabo zirimo kurwana n’umutwe wa M23, intambara imaze ibyumweru ivugwa mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma mu misozi ikikije centre ya Sake muri 25km uvuye i Goma.
Iyi niyo nama ya mbere ikomeye ihuje aba basirikare bakuru b’ingabo zoherejwe muri DR Congo gufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya M23.
Iyi nama y’abagaba b’ingabo ikurikiye iyahuje abakuru b’ibihugu Félix Tshisekedi wa DR Congo, Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yabereye i Windhoek muri Namibia ku cyumweru gishize, iruhande rw’imihango wo gushyingura uwari perezida w’iki gihugu.
Ku mpamvu zitatangajwe, inama y’i Windhoek y’aba bategetsi bafite ingabo muri DR Congo ntabwo yitabiriwe na Perezida Samia Suluhu wa Tanzania nubwo yari muri icyo gihugu gushyingura Perezida Hage Geingob.
Izi ngabo zaje zifuzwa cyane na leta ya Kinshasa zitezweho kunesha M23 mu mirwano, gusa ku rundi ruhande Perezida Felix Tshisekedi aherutse kumvikana avuga ko ashaka amahoro.
Ahavuye isanamu, Presidence RDC
Inama y’abagaba b’ingabo i Goma ikurikiye iyabaye ku cyumweru i Windhoek yahuje abakuru b’ibyo bihugu
Impunzi ibihumbi amagana zahunze imirwano zibayeho nabi cyane nk’uko ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi ribivuga, aha ni ku nkambi ya Bushagara mu majyaruguru ya Goma
Kuva umutwe wa M23 wafata ibice byegereye centre ya Sake mu ntangiriro z’ukwezi gushize, mu mirwano ikomeye yabaye muri icyo gihe muri ako gace kugeza bigaragara ko ingabo za leta n’abazifasha batashoboye gusubiza inyuma M23, nubwo nayo itateye indi ntambwe ngo yigarurire centre ya Sake.
Abatuye mu mujyi wa Goma bavuga ko ubuzima bukomeje kugorana kubera ubucye bw’ibiribwa no guhenda cyane kw’ibihari kuko M23 yafunze inzira zose z’ubutaka zagezaga umusaruro w’ibihingwa mu mujyi wa Goma. Kuri ibyo hiyongeraho ikibazo cy’ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi bivugwa n’ibinyamakuru muri uyu mujyi ubu ukikijwe n’inkambi nini z’impunzi ibihumbi amagana zahunze imirwano ziva muri teritwari za Rutshuru na Masisi.
Ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi rivuga ko ikibazo cy’imibereho y’abavuye mu byabo mu burasirazuba bwa DR Congo gikomeye mu buryo ritabonyeho mbere.
Crédit: Lien source


Les commentaires sont fermés.