Blinken yasabye Kagame na Tshisekedi ‘gukura abasirikare ku mupaka’

Ahavuye isanamu, X/PRÉSIDENCE RDC, PAUL KAGAME/FLICKR

Insiguro y’isanamu,

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika yasabye Perezida Tshisekedi (ibumoso) na Perezida Kagame gukura ingabo ku mupaka w’ibihugu byombi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken avuga ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.

Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, avuga ko ku wa mbere Blinken yavuganye kuri telefone na Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi buri umwe ukwe, bavugana « ku bintu byifashe nabi no ku makuba ajyanye n’imibereho arimo kuba nabi kurushaho » ku mupaka w’ibihugu byombi.

Mu itangazo, Miller avuga ko Blinken yabwiye Kagame na Tshisekedi ko ashyigikiye « umuti unyuze mu nzira ya diplomasi [ubwumvikane] ku bushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri ».

Yanashishikarije buri ruhande « gufata ingamba zo guhosha uko ibintu bimeze, harimo no gukura abasirikare ku mupaka ».

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.