Denis Mukwege yatangaje ko aziyamamariza gutegeka DR Congo

Denis Mukwege ari i Kinshasa kuri uyu wa mbere yatangaje ko aziyamamariza gutegeka DR Congo mu matora ataganyijwe mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

Uyu niwe munyecongo wa mbere kandi wenyine kugeza ubu wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare mu kuvura no kwita ku bagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubera umutekano mucye mu ntara akoreramo ya Kivu y’Epfo.

Mu nzu mberabyombi irimo abantu bafite amabendera kandi baririmba izina rye, habanje abagambo y’abamushyigikiye biganjemo abagore, bavuga ko ari “umukandida wa rubanda”.

Mu ijambo rye yagize ati: “Mu by’ukuri maze imyaka 40 nita ku barwayi, abarwayi bari mu bucyene bukomeye… kandi bari mu gihugu cyacu kirwaye cyane”.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.