DR Congo: Abadepite basabye ko état de siège ivaho, Depite Nyiramugeyo ati ‘Ndumva nasubijwe’

Ahavuye isanamu, Primature RDC

Insiguro y’isanamu,

Minisitiri w’intebe wa DR Congo Jean-Michel Sama Lukonde, ubwo yasozaga iyo nama yari yatumijwe na Perezida Tshisekedi

Benshi mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku butegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye ko bukurwaho hagasubiraho ubwa gisivile.

État de siège, nkuko buzwi, ni ibihe by’ubutegetsi bwa gisirikare byashyizweho muri izi ntara mu myaka irenga ibiri ishize na Perezida Félix Tshisekedi hagamijwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Iyo nama y’iminsi itatu yarangiye ku wa gatatu, yasuzumaga niba ubwo butegetsi bukwiye kugumaho, kuvanwaho cyangwa kuvugururwa.

Depite Nyiramugeyo Musabimana Béatrice, wo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, watorewe muri teritwari ya Masisi, yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: « Ndumva nasubijwe ».

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.