DR Congo: Abavandimwe Corneille Nangaa na Christophe Nangaa ubu bari ku mpande zihanganye

Insiguro y’isanamu,

Christophe (ibumoso) na Corneille Nangaa abavandimwe ubu bari ku mpande zihanganye muri DR Congo

Christophe Nangaa yaraye atangajwe ku rutonde rw’abadepite batsinze amatora yo ku rwego rw’inteko zishinga amategeko z’intara muri DR Congo, hari hashize amasaha macye akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa aho yavuze ko atandukanye n’umuvandimwe we Corneille Nangaa.

Christophe Baseane Nangaa asanzwe ari guverineri w’intara ya Haut-Uélé, aha ni naho we na mukuru we Corneille Nangaa bavuka, ndetse bombi hano bahafatwa nk’abanyapolitike bakomeye.

Corneille Yobeluo Nangaa yahoze ari perezida wa komisiyo y’amatora kuva mu 2015 kugeza mu 2021, nyuma ntiyavuze rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ndetse atangaza ko ashaka kwiyamamariza kuba perezida, nyuma yiyunze ku mutwe wa M23.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, Christophe Nangaa yavuze ko Corneille “ni umuvandimwe. Ndi umwana wa kane nyuma ya Nangaa”, yongeraho ko ibyo arimo gukora “bimureba wenyine”.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.