DR Congo: Alliance Fleuve Congo yatangaje ko intego yabo nkuru ari ukugukuraho ‘byihutirwa’ Perezida Tshisekedi
Corneille Nangaa mu intagazo yita umutwe wa M23 « ingabo zacu »
Umukuru w’ihuriro rya politike na gisirikare ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa riherutse gushingwa i Nairobi muri Kenya yasohoye itangazo rye rya mbere risinyeho ko aherereye i Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, risaba rubanda kuryiyungaho bagakuraho “byihutirwa” Perezida Felix Tshisekedi.
Agira ati: “Alliance Fleuve Congo yifatanyije n’abandi bakandida na rubanda rurimo kureba byendagusetsa y’imibare…irimo kwerekanwa nk’ibyavuye mu matora maremare yibwe… hagamijwe guha intsinzi Tshilombo” Tshisekedi.
Muri uku kwezi, ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza Perezida Tshisekedi yavuze ko iri huriro rya Corneille Nangaa rifatanyije n’umutwe wa M23 ari “byendagusetsa y’i Nairobi” yateguwe n’u Rwanda.
Yagize ati: “Nibadushotora gato cyane, gato cyane, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.
Yongeyeho ati: “…ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma…Kagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntagakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).”
Mu itangazo rye, Corneilla Nangaa yavuze ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) itego yaryo ari ukuvanaho Tshisekedi, ko rizakoresha « uburyo bwose bushoboka mu gusubizaho demokarasi isanzwe na repubulika igendera ku mategeko ».
Avuga ko AFC “itazakangwa cyangwa ngo isubizwe inyuma n’ibikangisho” bya Tshisekedi kugira ngo igere kuri iyo ntego.
Alliance Fleuve Congo igamije iki mu by’ukuri?
Kuva mu myaka myinshi ishize, abasesenguzi ba politike bagiye bavuga ko umutwe wa M23 ubuze umurongo n’umuyoboro ukomeye wa politike w’ibikorwa byayo muri DR Congo no mu mahanga.
Kuba Corneille Nanga asohoye itangazo rya mbere asinye agaragaza ko ari mu gace kagenzurwa na M23, bisobanuye imikoranire yeruye cyangwa kwihuza kwa M23 n’ihuriro Alliance Fleuve Congo.
M23 isanzwe ifite Bertrand Bisimwa nk’umukuru wayo w’ishami rya politike, ubu Corneille Nangaa – usanzwe ukuriye ishyaka Action pour la Dignité du Congo et de son Peuple (ADCP) – biraboneka nk’aho ari we ukuriye ibikorwa byose bya politike by’iryo huriro na M23 yise « ingabo za AFC ».
Nyuma y’igikorwa cy’i Nairobi gishinga iri huriro abasesenguzi batandukanye bavuze ko uwo ari umuvuno wa M23 wo gushaka igisubizo ku cyuho cy’umuyoboro wa politike w’ibikorwa byayo.
Leta ya Kinshasa yahise ihamagaza uyihagarariye muri Kenya nyuma y’uko ubutegetsi bwa Nairobi bwanze gufunga aba batangije iri huriro rirwanya Kinshasa bari muri Kenya.
Corneille Nangaa (ibumoso) na Bertrand Bisimwa i Nairobi muri uku kwezi batangiza ihuriro AFC
Muri iyi minsi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru impande zishyamiranye zarenze ku masezerano y’agahenge yari yasabwe na Amerika zisubukura imirwano, buri ruhande rushinja urundi kurenga kuri ubwo bwumvikane.
Imirwano imaze iminsi yatumye abantu ibihumbi bongera kuva mu byabo, n’umubare utazwi neza w’abasivile barishwe, iyi mirwano kandi ivugwamo ikoreshwa ry’indege z’intambara ku ruhande rw’ingabo za leta.
Mu itangazo rye yerekana ko yasinye ari i Rutshuru – ibyo BBC itagenzuye mu buryo bwigenga – Corneille Nangaa ategeka Tshisekedi “guhagarika ubwicanyi bukorwa n’igisirikare kirasa buhumyi ku baturage ba Mushaki, Karuba na Kirolirwe” muri Masisi aho M23 igenzura.
Agira ati: “Ingabo za AFC zigomba gukurikirana umwanzi zikamubuza gukora amabi, zigaha amahoro igihugu…”
Nangaa kandi asaba abanyapolitike n’abanyecongo bose kubiyungaho “kugira ngo tuvaneho byihitirwa Tshilombo, dutegurire hamwe amatora yumvikanweho, yizewe kandi aciye mu mucyo”.
Crédit: Lien source


Les commentaires sont fermés.