DR Congo: Impamvu leta igaruye gushyira mu ngiro igihano cy’urupfu nyuma y’imyaka 20

Ahavuye isanamu, Gouvernorat Nord Kivu

Insiguro y’isanamu,

Umwaka ushize abasirikare batanu ba DR Congo bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare i Goma kubera gusubira inyuma imbere ya M23 no guca igikuba

Leta ya Kinshasa yakuyeho icyemezo cyo gihagarika itangwa ry’igihano cy’urupfu nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubutabera, kugira ngo kijye gitangwa mu bihe ubu bisa n’ibireba cyane Intara ya Kivu ya Ruguru iri mu ntambara.

Inyandiko yatangajwe na Ministiri Rose Mutombo itanga impamvu zitandukanye zatumye leta igarura ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ryari ryarahagaritswe mu 2003.

Leta ivuga ko mu myaka igera kuri 30 ishize mu burasirazuba bwa Congo hari intambara zihora zigaruka kuko “hari ubufatanyacyaha bwa bamwe mu baturage bacu” kandi “ibikorwa ubugambanyi cyangwa ubutasi byasize ikiguzi kiremereye ku baturage n’igihugu.”

M23 ivuga ko iki cyemezo ari “ikindi gikorwa cy’ubucamanza giha ububasha igikorwa cyo kumaraho ubwoko runaka kirimo gukorwa”.


Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.