DR Congo irasaba amahanga ‘gukoresha ibihano mu kotsa igitutu u Rwanda’ ngo rureke gufasha M23

Ahavuye isanamu, Facebook / Patrick Muyaya Katembwe

Insiguro y’isanamu,

Umuvugizi wa leta DR Congo Patrick Muyaya avuga ko itazigera iganira na M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba amahanga gufatira ibihano bikomeye u Rwanda, ishinja gufasha inyeshyamba za M23 irwana na zo mu burasirazuba bw’igihugu, kugira ngo umutekano ugaruke muri ako gace.

Mu kiganiro mu Cyongereza na BBC Newsday kuri uyu wa kane, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yavuze ko itazigera iganira n’umutwe wa M23, nubwo wo wavuze ko witeguye kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Muyaya yanavuze ko inzinduko ebyiri i Goma mu gihe cy’icyumweru kimwe za Minisitiri w’ingabo Jean-Pierre Bemba, zari muri gahunda yuko « turimo gukora ibishoboka byose » kugira ngo abaturage ba Goma na Sake batekane.

Kuva mu byumweru bishize, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo nk’ingabo za SADC, yibanze mu nkengero z’umujyi wa Sake, uri muri kilometero zigera kuri 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.