DR Congo: Minisitiri w’intebe Sama Lukonde yeguye kugira ngo abe Depite

Ahavuye isanamu, PRESIDENCE RDC/ X

Insiguro y’isanamu,

Sama Lukonde (ibumoso) ubwo yashyikirizaga ubwegure bwe Perezida Félix Tshisekedi ku wa kabiri

Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Michel Sama Lukonde yaraye yeguye kuri uwo mwanya.

Lukonde yavuze ko yeguye kugira ngo abone uko ajya mu mwanya yatorewe mu Kuboza (12) mu 2023 nka depite wo ku rwego rw’igihugu uhagarariye teritwari ya Kasenga yo mu ntara ya Haut-Katanga.

Yavuze ko ukwegura kwe guteganywa n’itegekonshinga rya DR Congo, nko mu ngingo yaryo ya 108, no mu ngingo z’itegeko rigenga amatora hamwe n’amategeko agenga imikorere y’inteko ishingamategeko.

Mu butumwa bwa videwo bwe bwo ku wa kabiri nijoro bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro bya perezida wa DR Congo, yavuze ko guhura kwe na Perezida Félix Tshisekedi ubwo yamushyikirizaga ubwegure bwe, kwari kurimo « urugwiro ».

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.