DR Congo: Ubutegetsi bwa gisirikare bwongerewe ikindi gihe muri Kivu ya Ruguru na Ituri

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu,

Hashize imyaka ibiri intara za Kivu ya Ruguru na Ituri zitegekwa n’abasirikare

Inteko ishingamategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nanone yongereye igihe ubutegetsi bwa gisirikare bumaze imyaka ibiri mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni icyemezo cyatorewe ku busabe bwa Depite André Katambwe, nkuko bitangazwa na Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye. Nta mpaka zagiwe.

Radio Okapi imusubiramo avuga ko nta mpaka zikwiye kugibwa kuri ubu butegetsi, buzwi nka ‘état de siège’, kuko imyiteguro y’inama yagutse izasuzuma iby’ubwo butegetsi igeze kure.

Ariko Francine Muyumba wo mu mutwe wa sena mu nteko ya DR Congo ni umwe mu bamagana ubu butegetsi.


Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.