DR Congo – Umuvugizi wa Moïse Katumbi ashinja Tshisekedi iterabwoba no gushaka kumufungira iwe

Insiguro y’isanamu,

Guverineri wa Haut-Katanga yatangaje ko nta mabwiriza bahaye abo basirikare bafungiye Katumbi iwe mu rugo

Umuvugizi wa Moïse Katumbi – umukandida waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya perezida wa DR Congo – yavuze ko Perezida watowe Felix Tshisekedi ari we uzabazwa “kugerageza kwose guhungabanya ubuzima bwite” bwa Katumbi.

Ni nyuma y’uko kuwa mbere Moïse Katumbi agiye gusohoka iwe mu rugo ahitwa Kashobwe muri teritwari ya Kasenga mu ntara ya Haut Katanga, yasanze hari abasirikare benshi n’ibimodoka byabo bagose urugo rwe bamubuza kuva iwe.

Kuwa mbere, Katumbi yasohoye itangazo ryamagana amatora aheruka avuga ko “igisubizo cyonyine ari ukuyasesa” ndetse asaba umuryango mpuzamahanga “kutemera ibyavuye muri aya matora y’uburiganya”.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.