Ese koko leta zunze ubumwe zirashoboka kuri Burkina Faso, Mali na Guinée?

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu,

Perezida wa Burkina Faso Capitaine IbrahimTraoré na Perezida wa Mali Colonel Assimi Goïta

  • Umwanditsi, Armand Mouko
  • Igikorwa, BBC Afrique

Kuva uwo mushinga wavugwa na Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso mu kwezi kwa Gashyantare(2), nta mutegetsi wundi muri ibi bihugu urashaka kuwuvugaho birambuye. BBC Afrique yasesenguye igishobora kuba ari imvano y’iyi nkuru.

Icyo gihe Minisitiri w’intebe Appolinaire Joachim Kielem de Tambela ari kumwe na mugenzi we wa Mali Choguel Kokalla Maiga bari i Bamako, yagize ati: “Ntabwo tuzi neza niba bizakunda, ariko turateganya kunga ubumwe bw’ibihugu byacu byombi.”

Abategetsi b’ibi bihugu bagiye babazwa ku kuvuga ibirambuye kuri uwo mushinga ariko ntibifuje kurenza aho.

Inzobere nyinshi zisa n’izishidikanya ibyavuzwe n’umukuru wa guverinoma ya Burkina Faso. Paul Oumarou Koalaga umukuru wa Institut de Stratégie et de Relations Internationales avuga ko biriya ari imvugo ya politike yari “igamije gushyira igitutu kuri CEDEAO, kugira ngo ikureho ibihano bizonze ibyo bihugu”.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.