‘Gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho’ – Tshisekedi

Ahavuye isanamu, Presidence RDC

Insiguro y’isanamu,

Tshisekedi aganira n’abahagarariye ibihugu byabo muri DR Congo kuwa kabiri i Kinshasa

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko “gukemura amakimbirane n’u Rwanda mu nzira za dipolomasi bishobora kurebwaho” ariko ko ibyo bidashoboka mu gihe rwaba rukiri ku butaka bwa DR Congo rufasha umutwe wa M23 nk’uko abivuga.

Mu kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, Tshisekedi yababwiye ko hashize hafi imyaka 30 “imitwe mibi n’imitwe y’iterabwoba yo mu mahanga itera impfu n’amakuba” mu burasirazuba bw’igihugu cye, yongeraho ko “mu myaka myinshi ishize” uruhare rwa leta y’u Rwanda muri ibyo bikorwa “rwagaragajwe”.

Yavuze ko leta ye ihagaze ku ngingo enye (4) ku kuba umutwe wa M23 – ufashijwe n’u Rwanda nk’uko yabisubiyemo – ufite igice cy’ubutaka bw’intara ya Kivu ya Ruguru. Izo ngingo yavuze ko ari:

  • Nta kuganira gushoboka ku busugire rusange bwa RDC n’imibereho myiza y’abayituye

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.