Korami Mopole ni umwe mu bagize amahirwe yo kurokoka
- Umwanditsi, Emery Makumeno & Gloria Aradi
- Igikorwa, BBC News, Kinshasa & Nairobi
Bamwe mu bantu 189 batabawe nyuma yuko ubwato bari barimo bubirindutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, babwiye BBC uko bashoboye kurokoka.
Korami Mopole yagize ati: « Umubiri wanjye wose wari uri mu mazi, uretse umutwe wanjye. Nanagannye ku gice gikoze mu giti cy’ubwo bwato kugeza ubwo abantu bamwe bahageraga bafite ubwato buto bwo mu giti bakandokora. »
Kugeza ubu imirambo irenga 40 imaze kuboneka, mu gihe abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abantu 167 bakiburiwe irengero.
Amakuru avuga ko ubwo bwato bwari bupakiye cyane kurenza ubushobozi bwabwo.
Ubwo bwato bwari butwaye abagenzi barenga 300 hamwe n’imizigo, ubwo bwakoraga urugendo rwabwo mu ruzi rwa Congo, nkuko bivugwa n’umuryango utari uwa leta – société civile – wagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi no gushakisha imirambo.
Michel Busakasa, undi warokotse muri uko kurohama kw’ubwato kwabaye ku wa gatanu ushize, yabwiye BBC ko nyuma gato yuko ubwo bwato buhagurutse ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cyo mu mujyi wa Mbandaka ku wa gatanu nimugoroba, abari babutwaye babonye ko uburemere bw’abari baburimo budasaranganyije mu buryo bungana muri ubwo bwato.
Nuko ngo batangira gusunika imifuka ya sima mu kugerageza gutuma nta gice cy’ubwo bwato kirusha ikindi uburemere. Ariko ngo ibyo nta cyo byatanze. Nuko ubwato buto bukoze mu giti bwari butwawe muri ubwo bwato bundi, bukurwamo, nuko « ako kanya ubwato butangira kurohama ».
Busakasa, nyina na mushiki we, bari bagarukanye se mu rugo bamukuye ku bitaro.
Yagize ati: « Sinzi koga, ariko papa, mama nanjye twese twari turi imbere, ku muryango – icyo gice cyari kikireremba kandi ibyo ni byo byaturokoye hamwe n’ubufasha bw’abantu baje kudutabara. »
Ubwato ni uburyo bumenyerewe bukoreshwa mu bwikorezi muri DR Congo kubera ubucye bw’imihanda.
Ariko impanuka z’amato zikunze kubaho kubera gupakira cyane, kutitabwaho kw’ubwato ndetse no gukora ingendo nijoro.
Abagenzi benshi na bo ntibambara amakoti yabugenewe yo gutuma bakomeza kureremba ku mazi mu gihe habaye impanuka.
Abategetsi bavuga ko ubwo bwato bwarimo bukora urugendo nijoro, burenze ku mabwiriza y’umutekano.
Moïse Katumbi, umunyapolitiki ukomeye wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi akaba ari n’umukandida mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kw’Ukuboza (12) uyu mwaka, yavuze ko ababajwe n' »ibi byago ».
Yavuze ko iyi ari « ingaruka itaziguye » itewe na leta « yihanganira kugenda mu bwato nijoro mu mato yangiritse kandi apakiye cyane kurenza ubushobozi bwayo ».
Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo yatangaje ko Guverineri w’intara ya Équateur, aho iyo mpanuka yabereye, yavuze ko iyo ntara irimo gutanga ubufasha bujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bana bakomerekeye muri iyo mpanuka bakanapfusha ababyeyi babo.
Radio Okapi yatangaje ko imirambo irenga 40 ubu ari yo imaze kuboneka, ariko umuryango wa ‘société civile’ ukorera muri ako gace, witwa Génération Consciente, wavuze ko umubare w’imirambo imaze kuboneka ari 50.
Uwarokotse yabwiye Radio Okapi ko ubwo bwato, bwari bwahagurutse mu mujyi wa Mbandaka bwerekeza mu karere ka Bolomba mu ntara ya Équateur iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, bwakwamye, buradigadiga kubera gupakira cyane kurenza ubushobozi bwabwo.
Uwo warokotse yongeyeho ko mu gihe ababutwaye bageragezaga gutuma bwongera kugenda, bwabirindutse hamwe n’abagenzi n’imizigo, mbere yuko burohama.
Ku cyumweru, Guverineri wungirije wa Équateur yatanze imifuka yo gutwaramo imirambo hamwe n’amasanduku yo gushyinguramo bamwe mu bapfuye.
Crédit: Lien source


Les commentaires sont fermés.