Impanuka y’ubwato muri DR Congo: Abantu nibura 40 bapfuye, naho 167 baburiwe irengero i Mbandaka

Insiguro y’isanamu,

Korami Mopole ni umwe mu bagize amahirwe yo kurokoka

  • Umwanditsi, Emery Makumeno & Gloria Aradi
  • Igikorwa, BBC News, Kinshasa & Nairobi

Bamwe mu bantu 189 batabawe nyuma yuko ubwato bari barimo bubirindutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, babwiye BBC uko bashoboye kurokoka.

Korami Mopole yagize ati: « Umubiri wanjye wose wari uri mu mazi, uretse umutwe wanjye. Nanagannye ku gice gikoze mu giti cy’ubwo bwato kugeza ubwo abantu bamwe bahageraga bafite ubwato buto bwo mu giti bakandokora. »

Kugeza ubu imirambo irenga 40 imaze kuboneka, mu gihe abakora ubutabazi bakomeje gushakisha abantu 167 bakiburiwe irengero.

Amakuru avuga ko ubwo bwato bwari bupakiye cyane kurenza ubushobozi bwabwo.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.