Ahavuye isanamu, EACRF DRC/X
Umutwe w’ingabo z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba zari zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF), uvuga ko ingabo z’u Burundi n’iza Uganda zizaba zamaze kuva muri icyo gihugu bitarenze ku itariki ya 7 Mutarama (1) umwaka utaha.
Ibi bibaye nyuma yuko leta ya DR Congo yanze kongerera igihe ubu butumwa, ivuga ko nta musaruro bwatanze. Igihe cyabwo cyarangiye kuri uyu wa gatanu.
Mu itangazo yasohoye uyu munsi, EACRF ivuga ko abagaba b’ingabo bahuriye mu nama idasanzwe ku wa gatatu, bemeza gukurikiza ibyasabwe na leta ya DR Congo byo gukura ingabo mu burasirazuba bw’igihugu.
Bijyanye n’iyo gahunda yo kuhava, EACRF ivuga ko abasirikare 300 ba Kenya bamaze kuva muri icyo gihugu, mu ntangiriro y’icyo gikorwa.
Bitarenze kuri uyu wa gatanu, iryo tangazo rivuga ko Sudani y’Epfo iba yamaze gucyura abasirikare bayo 287.
Iryo tangazo rivuga ko nyuma yaho, abasirikare basigaye ba EACRF, barimo ab’u Burundi n’aba Uganda, bazakomeza kuva muri DR Congo hamwe n’ibikoresho byabo.
Rivuga ko abasirikare ba Uganda bazakoresha inzira yo mu kirere, mu gihe abasirikare b’u Burundi bazakoresha inzira yo ku butaka, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ukuboza (12) kugeza ku itariki ya 7 Mutarama 2024.
Abo mu biro bikuru by’ingabo za EACRF ni bo bazava muri DR Congo bwa nyuma.
Iyo nama y’abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bya EAC byohereje ubutumwa muri icyo gihugu, yabereye i Arusha muri Tanzania, yanavuze ku mirwano iri kubera mu karere zikoreramo, hagati y’ingabo za Congo (FARDC), inyeshyamba za M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiye FARDC.
Basabye abo bose « guhagarika imirwano kugira ngo inzira y’amahoro ikomeze ubutumwa bwayo bwo kubonera umuti urambye ibibazo by’umutekano ».
Ahavuye isanamu, EACRF DRC/X
Abasirikare ba Kenya ni bo babimburiye abandi bo mu ngabo za EACRF mu gutangira kuva muri DR Congo muri iki cyumweru
Ingabo za EACRF zivuga ko muri iki gihe zirimo kuva muri Congo, leta yazijeje umutekano n’ubufasha zicyeneye mu gihe zerekeza mu bice byo guhagurukiramo, ari byo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, no ku mipaka.
Byitezwe ko ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) zijya muri DR Congo gufasha iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.
Hagati aho, ku wa kane M23 yafashe ‘centre’ ya Mushaki, agace k’ingenzi ko muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, kari ku ntera ya kilometero hafi 35 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.
Ibice bya Mushaki, Karuba, Kirolirwe n’ahandi muri Masisi, kuva muri Werurwe (3) uyu mwaka hari hahawe ingabo z’u Burundi ziri mu mutwe w’ingabo za EACRF, mu rwego rw’amasezerano y’agahenge yari yagezweho.
Ni nyuma yuko M23 yari yafahe ibyo bice bya Masisi mu ntangiriro y’uyu mwaka, mbere yo kubishyikiriza ingabo z’akarere zagombaga kuhagenzura.
Bitangazwa henshi – nko muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye – ko M23 ifashwa n’u Rwanda mu buryo bw’abasirikare n’ibikoresho. U Rwanda rwakomeje kubihakana.
M23 yongeye kubura imirwano mu mpera y’umwaka wa 2021.
Ubwo M23 yatsindwaga mu Gushyingo (11) mu 2013, nyuma yo kumara umwaka yarigaruriye Goma, yatsinzwe n’umutwe w’ingabo w’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
Crédit: Lien source


Les commentaires sont fermés.