Intambara bushya muri DR Congo: ‘SADC ije gutera’ – FARDC, ‘Bakoze intare aho batagombaga gukora’ – M23
Lieutenant General Fall Sikabwe (ibumoso) na Brigadier General Monwabisi Dyakopu ukuriye umutwe w’ingabo za SADC mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kabiri
Umutwe wa M23 ushobora kuba utaribagirwa abasirikare ba Africa y’Epfo na Tanzania bafashije FARDC kubatsinda no kubavana aho bari barafashe mu 2012, gusa ubu hashize imyaka 10 iby’icyo gihe sibyo by’ubu.
Mu kiganiro gito n’itangazamakuru kuwa kabiri nyuma y’inama n’abakuriye ingabo za Africa y’Epfo, Lieutenant General Fall Sikabwe ukuriye ingabo zirwanira ku butaka za DR Congo yavuze ko ingabo za SADC (Southern African Development Community) zirimo izo muri Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania ubu ziteguye kubafasha gutangira urugamba kuri M23.
Uwo munsi hari hashize amasaha macye hatangajwe ibitero by’indege za gisirikare kuri M23 mu gace ka Kitchanga, ejo kuwa gatatu M23 yemeje ko byahitanye abakomanda babiri bayo.
Ibitero by’indege z’ingabo za leta kandi byavuzwe mu karere ka Masisi kuwa gatatu mu duce turimo Karuba muri teritwari ya Masisi.
Ibi biraba mu gihe impande zirwana zari zaremeye agahenge kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse zikomeje gushyira umuhate mu gushaka ko imirwano ihagarara.
‘SADC ije gutera’
Nyuma y’ibyumweru bicye ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo byemejwe ko zigeze mu burasirazuba bwa DR Congo, akazi kazo kaba kagiye gutangira.
General Fall Sikabwe yabwiye abanyamakuru ati: “Ubutumwa bwazo [ingabo za SADC] ni ubutumwa bwo gutera… ‘operations’ zaratangiye, ni abantu b’abanyamwuga muri ibyo, ni abantu bafite ibikoresho byiza, batojwe neza, maze gusura unites zabo ni abantu bashobora guhindura ibintu.”
General Sikabwe yavuze ko muri ubwo butumwa bwa SADC harimo “kwisubiza ibice byafashwe n’umwanzi mu buryo butemewe”. Yavuze ko bari kumwe n’ingabo za Africa y’Epfo, Malawi, na Tanzania.
Yasubiyemo ko izo ngabo za SADC “zaje gufasha ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo”, kandi ko zitandukanye mu migirire n’iz’umuryango wa EAC ziherutse kuhava.
Amagambo ya Gen Sikabwe arumvikanisha neza ko ibitero bya gisirikare ku mutwe wa M23 bishobora kuba bigiye gukaza umurego muri iyi minsi, nyuma y’igisa n’agahenge kagereranyije cyari gihari.
Umubare nyawo w’abasirikare bagize umutwe wa SADC uri muri DR Congo ntabwo uzwi, ariko amakuru avuga ko mu Ukuboza gushize Africa y’Epfo yohereje abasirikare bagera kuri 400 n’ibikoresho.
Ingabo za SADC zikuriwe na Brigadier General Monwabisi Dyakopu wigeze kuba akuriye ingabo za SADC zafatanyije n’iza ONU kurwana na M23 mu myaka yashize.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Africa y’Epfo banenze kohereza ingabo muri icyo gihugu bavuga ko “zititeguye”, “zidafite ibikoresho bihagije” kandi “zitazi neza ikibuga cy’imirwano”.
Leta ya Pretoria yavuze ko ifite inshingano yo gufasha igihugu bihuriye mu muryango umwe w’ubukungu kwitabara mu gihe cyatewe hagendewe ku mahame agenga uwo muryango.
‘Bakoze intare aho batagombaga gukora’ – M23
Ibitero by’indege z’ingabo za leta ya Congo kuwa kabiri i Kitchanga bikekwa ko byashegeshe umutwe wa M23, wo wemeje ko hapfuye abakomanda bawo babiri utatangaje amazina.
Igisirikare cya DR Congo ntacyo kiratangaza kuri ibyo bitero.
Mu butumwa bw’amajwi, umuvugizi wa gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma, yumvikanye avuga ko ibyabaye kuwa kabiri ari “ubwicanyi buteguye” ku bantu “batari ku rugamba, bari bagiye gusura abaturage”.
Maj Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23
Major Ngoma agira ati: “Bazabyishyura bihenze cyane, bihenze cyane…dufite morale, no kwiyemeza kugendeye ku ntego yacu…Bazabona ko bakoze intare aho batagombaga gukora.”
Yongeraho ati: “Ubu rero twiteguye kubasubiza, twumvise ubutumwa bwabo kandi tugiye kubasubiza nk’abasirikare b’umwuga.”
Amagambo y’uyu muvugizi wa M23 nayo arumvikanisha ko intambara ishobora kuba igiye kubura vuba.
Ku ruhande rw’ingabo za FARDC, uretse ingabo za SADC, bivugwa n’inzobere za ONU ko zifashwa n’ingabo z’u Burundi, n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye yahurijwe hamwe ikitwa Wazalendo, irimo na FDLR irwanya leta y’u Rwanda.
Ku ruhande rwa M23, inzobere za ONU zivuga ko uyu mutwe ufashwa n’igisirikare cy’u Rwanda.
Ubutegetsi bw’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda – ubu butarebana neza – buhakana kuba bufasha impande zivugwa.
Kugeza mu mpera z’umwaka ushize ONU yabaraga abantu bagera kuri miliyoni 5.59 bavuye mu byabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Kivu y’Epfo na Ituri kubera imirwano n’ibikorwa by’inyeshyamba, muri Kivu ya Ruguru honyine habarwaga miliyoni 2.8 z’abavuye mu byabo.
Imibare y’abasivile bishwe kubera izi ntambara nayo ibarirwa mu bihumbi.
Crédit: Lien source


Les commentaires sont fermés.