Israel irimo kuvugana na Congo na Saudi Arabia ngo bituze impunzi za Gaza

Insiguro y’isanamu,

Impunzi ziri muri Gaza zitunzwe n’imfashanyo z’imiryango itabara imbabare

Leta ya Israel irimo kuvugana n’ibihugu byinshi ngo ibyoherezemo impunzi zahunze agace ka Gaza imaze igihe icocagiraho ibisasu. Mu bihugu irimo kuvugana kwakira izo mpunzi harimo na Congo Brazaville nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Abantu hafi miliyoni ebyiri bamaze kuva mu byabo muri Gaza nyuma y’amezi hafi atatu y’intambara kuri Gaza.

Zman Israel – ishami ry’ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo – ivuga ko uwo mugambi minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yawushinze abaminisitiri be ngo bawukurikirane.

Zman ivuga ko abantu ibihumbi amagana bo muri Gaza intambara nirangira bashobora kwimurirwa mu bindi bihugu ku bushake bwabo, ko Tel Aviv irimo kuvugana n’ibihugu byinshi birimo Arabia Saoudite na Congo.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.