Kagame na Tshisekedi bemereye Amerika ko bagiye ‘gufata ingamba zo kugabanya ubushyamirane’

Ahavuye isanamu, PRÉSIDENCE RDC/X, PAUL KAGAME/FLICKR

Insiguro y’isanamu,

Amerika ivuga ko yakiriye neza ingamba Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bateganya gufata kandi ko izazikurikirana

Ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – bivuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko « bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu » hagati y’ibihugu byombi.

White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’itsinda bari bari kumwe, bagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri DR Congo ku cyumweru gishize no ku wa mbere w’iki cyumweru.

Ku wa kabiri, ibiro bya Perezida w’u Rwanda byavuze ko Haines n’itsinda bari kumwe bari mu Rwanda kuri icyo cyumweru, baganira « ku buryo bwo guhosha ubushyamirane no gucyemura impamvu shingiro z’uko ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ».

Mu itangazo, White House yagize iti: « Mu kuzirikana amateka maremare y’intambara muri aka karere, ba Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu binyuze mu gucyemura impungenge z’umutekano z’ibihugu byombi ».

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.