RD Congo: Abadepite babiri barashinjwa n’igisirikare kuba intasi za M23

Insiguro y’isanamu,

Gen Ekenge abwira abanyamakuru iby’abasivile bafatiwe i Goma igisirikare gishinja ko bakorera ubutasi M23

Igisirikare cya RD Congo cyerekanye abasivile bane gishinja ubutasi n’ibikorwa byo gushakira abayoboke n’abakorana n’umutwe wa M23 mu mujyi wa Goma, abo barimo abadepite babiri b’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Aberekanywe uyu munsi bari mu bantu batatangajwe kandi batazwi umubare batawe muri yombi mu minsi ishize n’ubugenzacyaha bwa gisirikare bakajya gufungirwa i Kinshasa.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ari imbere y’abanyamakuru ku ishami ry’iperereza rya gisirikare i Kinshasa, Gen Maj Sylvain Ekenge umuvugizi w’igisirikare cya RD Congo, yerekanye abagabo bane bambitswe imyenda y’umuhondo n’umutuku.

Muri abo harimo Hope Sabini Kibuya usanzwe ari umudepite ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru. Uyu, Ekenge yavuze ko ari we wari ukuriye ibikorwa byo gushakira abayoboke M23, kandi ko ari we wabizanyemo abo bareganwa.

Crédit: Lien source

Les commentaires sont fermés.